Ishyaka UDPR ryatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho n’umuyobozi waryo mukuru Honourable Pie NIZEYIMANA. Itangaza riteye gutya: Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo, muri ibi bihe bikomeye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni bazize uko baremwe, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe. Ni umwanya wo kwifatanya n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubafata mu mugongo, kubahumuriza, kubarinda ibikorwa n’amagambo byatera ihungabana, kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no kwita kubafite ibibazo by’ihariye bakabona ubufasha bukwiye. Ni n’umwanya kandi, wo kwibuka ko tugifite urugamba rwo kurwa...