Ishyaka UDPR ryatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26


Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasinyweho n’umuyobozi waryo mukuru Honourable Pie NIZEYIMANA.

Itangaza riteye gutya:
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo, muri ibi bihe bikomeye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni bazize uko baremwe, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.

Ni umwanya wo kwifatanya n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubafata mu mugongo, kubahumuriza, kubarinda ibikorwa n’amagambo byatera ihungabana, kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no kwita kubafite ibibazo by’ihariye bakabona ubufasha bukwiye.

Ni n’umwanya kandi, wo kwibuka ko tugifite urugamba rwo kurwana n’abaduhekuye bakihishe hirya no hino bafatanyije n’abandi bantu bake babashyigikiye bafite umugambi wo gukwirakwiza ingengabitekerezo, bapfobya, banahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Reka twibuke kandi dushimire cyane intwari zitanze zikarokora abari bugarijwe na jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo zahoze ari iza FPR-INKOTANYI, zitanze zitizigama zigahara ubuzima bwazo nta gihembo bategereje. Tuzahora tubibuka!!
Na none kandi Ishyaka UDPR, rirashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurokora abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 bicwaga urwo agashinyaguro.  Turamushimira ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, yahuje abanyarwanda b’ingeri zose abinyujije mu miyobore myiza, irwanya ivangura, irwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ikimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera, Ndi umunyarwanda ikaba ari inkingi twubakiyeho iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho.  

Ubuyobozi bwa UDPR, buboneyeho akanya ko muri, iki gihe kandi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, bwihanganishije abo cyamaze kugeraho n’imiryango yabo, kandi bukangurira buri wese gukomeza kubahiriza amabwiriza atagwa n’inzezo zibishinzwe mu rwego rwo gukumira no kwirinda COVID-19; Ni muri urwo rwego kandi uburyo bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi kunshuro ya  26 bizakorwa ku buryo budasanzwe, abayoboke ba UDPR n’Abanyarwanda bose muri rusange, turabashishikariza gukurikirana imihango yose yo kwibuka   nkuko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu rwo kurwanya jenoside (CNLG)  hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi bitangazamakuru byose, n’ibiganiro bizatangwa  mu gihe cyose cy’icyunamo.


Ishyaka UDPR, rirakangurira buri wese, by’umwihariko umuyoboke wa UDPR kwitanga atizigama, kugira ngo dukomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no:
  • Ø Kwimakaza urukundo mu bantu,
  • Ø Gusigasira ubunyarwanda,
  • Ø Kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge,
  • Ø Ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu,
  • Ø Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
  • Gutoza cyane cyane abakiri bato umuco wo gukunda igihugu no
  • Ø Guharanira ubusugire n’ishema ry’Igihugu.
                                                                                            

“Twibuke twiyubaka” kandi twirinda COVID19
Hon. Depite NIZEYIMANA Pie Perezida wa UDPR niwe wasinye kuri iri tangazo .

Comments

Popular posts from this blog

Abanyamakuru bakomeje kwinubura agasuzuguro basuzugurwa n’abashinzwe umutekano w’abahanzi

Reba amafoto yaranze umukino wa Rayon Sports na APR FC utigeze ubona

Airtel Rwanda unveils 7 New Service Centers and launches 30 Brand New Airtel Money Branches