Abanyamakuru bakomeje kwinubura agasuzuguro basuzugurwa n’abashinzwe umutekano w’abahanzi

Abasore bibigango bafite umubiri ubyimbye ndetse abenshi baba ari barebare nibo bakora akazi ko kurinda abahanzi cyane cyane igihe bagiye mu bitaramo bihuza abantu benshi hirya no hino.

Abahanzi mpuza mahanga iyo baje mu Rwanda hari igihe bazana ababo cyangwa bagakoresha abimbere mu gihugu ndetse n’abahanzi bi mbere mu gihugu bafite abo basore babacungira umutekano .ndetse n’ababa nyarwanda baba muri Amerika nka The Ben na Meddy muri iyi minsi bari mu Rwanda nabo bafite abo basore babacungira umutekano aho bagiye hose .

Abanyamakuru cyane cyane abakora ibijyanye n’imyidagaduro bakomeje kwikoma abo basore ko bababangamira mu kazi kabo ,ndetse abenshi hari ni gihe babahutaza .

Kwitaliki ya 30 Nzeri 2017 mu gitaramo Meddy yakoreye mu Karere ka Nyamasheke umusore witwa Kanimba Bosco ari nawe muyobozi w’ishyirahamwe ry’ababawunsa mu Rwanda ryitwa BKGL ari nawe warushinzwe umutekano wa Meddy icyo gihe yanze ko abanyamakuru bagirana ikiganiro na Meddy amaze kuva ku rubyiniro,nyuma aho uwo musore yemereye! yabategetse ibibazo batabaza Meddy yagize ati”nti mu mubaze igihe azasubirira muri Amerika ,kandi nti mutinde ” akajya atoranya n'abari bu mubaze ibibazo ikintu abanyamakuru baraho batishimiye kugeza n’ubu .


     nuku baba batwaye abahanzi amaguru adakora hasi 

Umwe mu banyamakuru twaganiriye waruhibereye icyo gihe  ariko utashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yagize  ati “ aba basore rero baranyobeye ntakinyabupfura bagira badufata nka’bantu bimbura mu koro baradusuzugura cyane umuntu aba yaje hano mu kazi nkako nabo barimo arabibona ko ufite camera wambaye ikikuranga kigaragaza ko uri mu kazi ariko akagusunika ngo igirayo ari no hafi ku kumenera camera cyangwa ngo ntiwemerewe gufotora wagerageza ku musobanurira akakurusha uburakari ngewe bamaze kumbangamira inshuro ntabara pe kandi ni bose niko bameze”.

    baba bambaye amadarubindi arinda izuba ariko ngo nabo sibo ahubwo abategura ibitaramo nibo babagonganisha n'abanyamakuru.
Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko ngo hari ni gihe uyu Kanimba yamubwiye ko azamuca mu bitaramo icyo gihe ngo hari muri Miss Rwanda ya 2017 amubaza impamvu undi nawe ati”uzabibona “akibaza impamvu umuntu urinda minisitiri aha umwanya minisitiri akaganira n’umunyamakuru naho urinda umuhanzi akimana umwanya.
Mugushaka ku menya uko icyo kibazo gihagaze twavuganye n’umuyobozi wa BKGL Kanimba Bosco maze nawe ntiyahakana ko batajya bagongana n’abanyamakuru ariko ko biterwa n’abategura ibitaramo ati”nibyo koko hari igihe tugongana n’abanyamakuru ariko natwe  sitwe tuba twahawe amabwiriza tuba tugomba kubahiriza tuyahabwa n’abategura ibitaramo.nibo batubwira uko biri bugende iyo turenze kubyo badusabye tuba twishe akazi kacu natwe ntago twifuza guhangana n’itangazamakuru,ariko namwe abanyamakuru muba mwifuzako ibintu biba nkuko namwe mubishaka hari n’igihe muvanga akazi mushaka amafoto n’abahanzi ariko aho mbona ikibazo kiri ni hagati yabategura igitaramo batugonganisha n’abanyamakuru ”.
  Mushyoma joseph bakunda kwita Bubu n'umwe mubategura ibitaramo byinshi hano mu Rwanda
Twaganiriye na Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP umwe mubategura ibitaramo hano mu Rwanda agira icyo abitubwiraho ati”twe na EAP tugerageza kubaha no korohereza abanyamakuru mu kazi kabo mu bitaramo dutegura ariko hari n’igihe bitagenda neza wenda abashinzwe umutekano w’umuhanzi bakabangamira umunyamakuru ,ariko nanone abanyamakuru hari igihe baba bashaka kuvugisha umuhanzi akiva kurubyiniro n’icyuya adahumeka neza twe rero ntitubyemera turabanza tukamuha umwanya akaruhuka ,niba binabaho ko bashobora gushyamirana nabamucungira umutekano ntituba twabigambiriye

“.

Mu gushaka kumenya niba hari umunyamakuru waba waragiye kurega umu bawunsa kuri police ko yamubangamiye mu kazi kabo twaganiriye n’umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege tuganira yagize ati ”twebwe icyo kibazo ntacyo tuzi ntamunyamakuru uraza kurega ko yahahotewe na bawunsa mu kazi ke kandi aramutse aje twamufasha kuko nicyo dushinzwe “.umuvugizi wa Police tuganira .

Yaba aba bawunsa ndetse n’abategura ibitaramo twavuganye ntawudahakana ko hari igihe bibaho bakagongana n’abanyamakuru mu kazi kabo kaburi munsi ariko ikigaragara nuko impande zombi uko ari 3 zose zihurije hamwe ntizagongana yewe nako gasuzuguro abanyamakuru bavuga basuzugurwa ntikabaho gusa byashoboka ko abanyamakuru bashobora kuba batarageza ikibazo ku nzego zibishinzwe ngo hubahirizwe uburenganzira bwabo niba bahutwazwa ntibitabaze Police y’igihugu,mu Rwanda abanyamakuru bafite itegeko ribarengera ndetse wimwe n’amakuru kandi uyakeneye itegeko rirakurengera ukaba warega uwakwimye ayo makuru.

Uretse iyi myitozo isanzwe banafashwa na Police ibahugura  

Comments

Popular posts from this blog

Umunyamakuru Byansi ni izihe nyungu akura mu guteranya abanyamakuru na Leta

Airtel Rwanda in partnership with Ferwacotamo has given Kigali Motorcyclist’s Taxi rider new Jacket