Umunyamakuru Byansi ni izihe nyungu akura mu guteranya abanyamakuru na Leta

Umunyamakuru Byansi samuel Baker, ufite izina riruta ibikorwa amaze kugira akamenyero ko guteranya abanyamakuru n'inzego za leta agamije ko na rubanda ifata abo banyamakuru nk'abanyabihuha. Ibi abikora mu mikino aba yiteguriye yo kwihisha nyuma agatabaza abanyamakuru ngo bamugoboke ari mu kaga yahunze cyangwa yafashwe n'inzego za leta. Umunyamakuru-Byansi-Samuel-Baker-ufite-amaze-kugira-akamenyero-guteranya-abanyamakuru-inzego-leta-agamije-rubanda-banyamakuru-nk'abanyabihuha Kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo aheruka gukina umukino we (niba atari wo wanyuma) wo guteranya abanyamakuru na leta. Yawukinnye yihisha iminsi ibiri anakuraho telefoni ze ashaka kuvugwa cyane mu itangazamakuru maze nyuma abamuvuze bakagaragara nk'abatangaza ibihuha nk'abadakwiye kwizerwa na rubanda nk'abanyamakuru basebya Leta ko ifata abanyamakuru nabi n'ibindi. Kuri iyi nshuro Byansi yakinnye ikarita ye nabi bitandukanye n'uko yayikinnye bwambere bikamuhira. Mbere yo kwihisha kuri iyi nshuro yabanje kwandikira ishyirahamwe ry'abanyamakuru mpuzamahanga ryita ku mutekano w'abanyamakuru (Committee to protect Journalist/ CPJ) abasaba ubufasha kuko yari afashwe n'inzego z'ubutasi z'u Rwanda ziri kumuhata ibibazo ku kicaro gikuru cy'urwo rwego. Muri ubu butumwa Byansi yasabye CPJn gukomeza gukurikiranira ubuzima bwe hafi. CPJ yahise yitabaza abanyamakuru bo mu Rwanda ibasangiza ubutumwa (Foward) Byansi yaboherereje ibasaba kumukurikirana. Ubutumwa Byansi yandikiye uyu muryango ntituri bubutangaze kuko ababwohererejwe batifuje ko bujya muri rubanda n'ubwo twe twabubonye . Aba banyamakuru bahise bihutira kubaza inzego z'itangazamakuru nazo zibaza inzego zishinzwe umutekano zihakana ko arizo zifite Byansi. Aba banyamakuru nti barekeye aho bahise bahamagara inshuti ya hafi ya Byansi ( Fiance) bayibaza amakuru ye ababwira ko ameze neza. aba baranyuzwe bumva ko Byansi ameze neza barataha ariko b'abanyamakuru mpuzamahanga bongera kubaza amakuru ya Byansi. Aba banyamakuru b'imbere mu gihugu bahise basubira kureba ya nshuti ya Byansi imbonankubone bayibaza aho byansi ari. Uyu yahise abwira aba abanyamakuru ko nawe ahangayikishijwe n'ubuzima bwa Byansi ko badaheruka kuvugana ko nabo bamufasha kumushaka. Amakuru tutabashije kubona kubonera gihamya nk'uko twabyifuzaga avuga ko Byansi mu gusezera iyi nshuti ye nayo yayibwiye ko yatwe muri yombi adashobora no kuzagaruka. Aba banyamakuru barimo gukurikirana Byansi bahise bumva ko ikibazo cye gikomeye bitabaza abandi banyamakuru nibwo batangiye kwandika ku mbugankoranyambaga batabariza uyu munyamakuru mugenzi wabo. Abanyamakuru batabarije Byansi Abanyamakuru b'ibinyamakuru mpuzamahanga kandi b'inshuti ze za hafi nibo bamutabarije ku ikubitiro, aba banyamakuru nibo Byansi akunda kugisha inama akanakunda kubatumira mu kiganiro akora kuri royal FM. Mugisha Ivan ukorera AFP, Johnson Kanamugire ukorera the East African, Alexis Ngarambe ukorera DW na Janvier Nshimyumukiza ukorera DW kiswahiri uzwi nka Popote, Jacky Lumbasi umuyobozi we kuri Radio Rayal FM ni bamwe mu bamutabarije ku ikubitiro babaza polisi na RIB aho Byansi yaba aherereye. Nyuma y'uko aba banyamakuru bari bamaze kumutabariza ku wa gatandatu tariki 12 Gashyantare n'ikinyamakuru www.integonews.com kigakora inkuru kimutabariza kuko cyari gifite amakuru yizewe ko yafashwe n'inzego z'umutekano yaje kuboneka abamutabarije bose bitwa abanyabihuha bagamije kugaragaza isura mbi y'igihugu.
Johnson Kanamugire ukorera the East African yari yabajije ibya Byansi .
Janvier Popote nawe yari yamutabarije
Umuyobozi we kuri Radio yari yavuze ko atazi ahantu ari
Bamwe batangiye gushinja umunyamakuru Mugisha gukwirakwiza ibihuha
Byansi wari wabuze yagaragaye atera ivi rya kabiri Byansi wari wabuze na telefoni ze zimaze iminsi 2 zidacamo, yaje kongera kugaragara mu masaha y'umugoroba yo ku wa gatandatu taliki 12 Gashyantare 2022 avuga ko yari arwaye mu ganga yamubjije gukoresha telephone nyuma y'amasaha make kumugoroba agaragaza amafoto y'igikorwa yari amaze gukora cyo gutera ivi ku nshuro ya kabiri kuko iryo yari yarateye bwa mbere ritamuhiriye.
Byansi yateye ivi nyuma y'uko avuze ko muganga ariwe wari wamutegetse gukuraho telephone Iri vi ryambere yateye mu muhango utari woroshye wanitabiriwe n'abadepite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda ryo byarangiye rigiye gucamo abanyamakuru ibice nyuma yo kugenda abeshya ko yafashe undi munyamakuru mugenzi we aryamanye n'uwo yari yaratereye ivi mu nzu ye. Ibi byari ugushaka guteranya abanyamakuru n'uwo munyamkuru nk'uko byagaragaye nyuma.
Muri 2020 Byansi yafashwe na polisi amaze gushyamirana nayo nabwo avuga ko afashwe kubera umwuga akora icyo gihe nabwo yatabaje CPJ ngo imutabare. Icyo gihe Polisi yavuze ko yamufashe kuko yayirwanyije. Subwambere Byansi abeshye itangazamakuru ashaka kuriteranya na Leta Mu mwaka wi 2019, umunyamakuru Byansi nibwo yagaragaye cyane ku mitwe y'inkuru z'ibinyamakuru bitandukanye avuga ko yahunze igihugu kubera impamvu z'umutekano we. aha yavugaga ko bamwe mu bakozi b'inzego z'umutekano bamuhigaga kubera inkuru yashakaga gutangaza. Byansi niwe wihamagariraga ibitangazamakuru icyo gihe abisaba kumukorera ubuvugizi ko yahungiye mu Gihugu cy'Ubudage. bimwe mu binyamakuru byihutiye kumutabariza ibindi bibanza gushaka gucukumbura amakuru y'ihunga rye. Nyuma gato ibinyamakuru byatangaje ko yahunze yarabyibasiye avuga ko bimubeshyera atigeze ahunga abyita ibinyamakuru bitari ibya "kinyamwuga". Kuri iyi nshuro byaramuhiriye kuko yahise ava aho yari yihishe muri Kenya agaruka mu Rwanda ubuzima bwe buhita buhinduka kubera izina rye ryari ryavuzwe nk'uko yabishakaga. Akimara kugaruka yahise aba inshuti n'abakomeye agura imodoka amenyekana ubwo nk'umunyamakuru mu Rwanda ukora inkuru zicukumbuye binamuhesha akazi ko kwigisha itangazamakuru muri Kaminuza ya Afurika y'uburasirazuba ishami ry'u Rwanda ndetse n'ibyangombwa bye akoresha bishidikanywaho n'ubwo benshi mu bazi iri zina batazi n'umutwe w'inkuru n'imwe yakoze. Byansi mu itangazamakuru Byansi yatangiye itangazamakuru mu mwaka wi 2016 atangira yimenyereza umwuga kuri televizyo Goodrich, aha uko yahageze avuye Nyagatare nayo ni indi nkuru ukwayo. nyuma y'aha yashinze ikinyamakuru yise Africanacumen, iki nticyatinze kuko yahise ajya kwaka akazi k'ubukorerabushaka kuri TV10 naho ntiyahatinda kuko yahise ajya kwimenyera umwuga w'itangazamakuru (Volunteer ) mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA). Ikinyamakuru yakoreye nk'umukozi ni the Chronicles nacyo atatinzeho kuko ariho yubakiye izina ahunga na radiyo Royal Fm akorera uyu munsi.

Comments

Popular posts from this blog

Abanyamakuru bakomeje kwinubura agasuzuguro basuzugurwa n’abashinzwe umutekano w’abahanzi

Airtel Rwanda in partnership with Ferwacotamo has given Kigali Motorcyclist’s Taxi rider new Jacket